Ndabarinze Manoa
(Abefeso 2:1-10)
[1] Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, [2] ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. [3] Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose. [4] Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo [5] ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), [6] nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu, [7] kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.
[8] Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana. [9] Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,.....