Ibiganiro binyura hano bizajya byibanda kenshi ku ngingo (subjects/topics) zidakunze kuvugwa cyangwa se benshi batekereza ariko bakaba batinya kuzivugaho.
Iyi channel izajya inyuraho ibitekerezo n'ibiganiro bitandukanye. Muri ibyo biganiro hacamo ingingo nyinshi zitandukanye. Izo ngingo rero harimo ubuzima muri rusange, amategeko, ubushakashatsi, ibigezweho, imyidagaduro, ubuhanzi, byenda gusetsa, amadini, gusesengura amakuru yo mu Rwanda no mu Karere k'ibiyaga bigari cg se agezweho, imibereho y'abaturage, n'ibindi byinshi.
Ibiganiro binyuraho mu buryo busanzwe bwo kuganira, gutera ibiparu, kuvuga nk'abigisha, gusubiza abatwandikiye, gusesengura imigani y'imigenurano, n'ibindi byinshi.
Ibiganiro bitangiye uyu munsi tariki ya 21/7/2019
MURAHISHIWE