Abaheburayo 7:1-28
22.ni cyo cyatumye Yesu aba umwishingizi w’isezerano rirusha rya rindi kuba ryiza.
23.Kandi ba bandi babaye abatambyi ni benshi kuko urupfu rubabuza guhoraho,
24.naho Uwo kuko ahoraho iteka ryose afite ubutambyi budakuka.
25.Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.
26.Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo
27.utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by’ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga.
28.Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y’amategeko, rishyiraho Umwana w’Imana watunganijwe rwose kugeza iteka ryose.
whatsapp “Irasubiza Gadi"
:+250784221939
+8619922451750